Kigali

Tumaini Byinshi na Niah Umwari bari mu mashimwe yo kwibaruka ubuheture-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/11/2024 18:11
1


Umuramyi Tumaini Byinshi wamamaye mu ndirimbo "Abafite Ikimenyetso", yibarutse umwana wa gatatu akaba ari umuhungu wa kabiri. Yibarutse mu gihe ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya idasanzwe yakoze mu buryo bwa 'Live'.



Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Tumaini Byinshi n'umugore we Niah Umwari babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bibarutse umwana wa gatatu mu rucyerera rw'uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, mu bitaro bikomeye byitwa Dignity Health Mercy Gilbert Medical Center.

InyaRwanda yamenye ko umwana w'ubuheture wa Tumaini Byinshi na Niah Umwari yageze ku Isi kuri uyu wa Kane ahagana saa Kumi n'imwe z'igitondo, bakaba bamwise Elijah Tumaini Iganze. Ni mu gihe imfura yabo yitwa Alvin Tumaini Layan, naho ubuheta bwabo akaba yitwa Darlene Kiyange Tumaini.

Tumaini Byinshi yashimye Imana ku bw'impano idasanzwe yabahaye y'umwana w'umuhungu. Yashimiye kandi umugore we anamubwira ko aruta indi migisha yose afite. Ati "Ni wowe mugisha mfite uruta iyindi yose kuko ni wowe nkomoko y'imigisha myinshi dufite mu rugo rwacu. Komeza imihigo. Ndagukunda Niah Byinshi". 

Tumaini Byinshi akunzwe mu ndirimbo zirimo "Abafite Ikimenyetso", "Ibanga ry'Akarago" Ft Bosco Nshuti, "Aracyakora" Ft Gentil Misigaro, "Intsinzi" na "Umwambi". Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), akurira mu Rwanda, nyuma ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ahamaze imyaka 10.

Tumaini na Niah babonye izuba mu minsi ibiri ikurikiranye. Tumaini Byinshi yavutse ku itariki 28 Ukuboza, mu gihe umugore we Niah yavutse ku itariki 27 Ukuboza. Ni yo mpamvu mu kwizihiza isabukuru y'amavuko, bahitamo umunsi umwe bagahuriza hamwe ibirori.

Kuwa 07 Mutarama 2024 uyu muramyi n’umugore we bafatanyije kwizihiza isabukuru y'amavuko, basangira iminsi mikuru n’imiryango 20 itishoboye yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali banayiha ubufasha. Ni igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi.

Tumaini Byinshi uherutse gushyira hanze indirimbo yise "Kanani", yabwiye inyaRwanda ati "Twaricaye dutekereza ikintu cyatuma twishima ku munsi wacu w'amavuko dusanga ari ugushimisha abatishimye mu minsi mikuru y'ibyishimo (New Year) uwo munsi na Cake twarayirengagije duhitamo gusangira n'imiryango 20 y'abatishoboye".

Akunda kuririmba indirimbo zishimira Imana ku bwo kuba yaratanze Yesu Kristo kugira ngo acungure abamwizera. Avuga ko buri Mukristo aba arwana intambara mu buzima bwe bwa buri munsi ariko ko Yesu yatsinze intambara zose, ibi bakaba bagomba kubizirikana.


Tumaini Byinshi yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Abafite Ikimenyetso"


Tumaini Byinshi n'umugore we babana muri Amerika bibarutse umwana wa gatatu

REBA INDIRIMBO "ABAFITE IKIMENYETSO" YA TUMAINI BYINSHI


REBA INDIRIMBO "KANANI" TUMAINI BYINSHI AHERUKA GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sylive1 month ago
    Kuba barikwitegura kwakira uwo mwana nibyiza cyane bakomerezaho



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND